TUGANEHEZA SACCO RWIMBOGO
Rwimbogo ku wa 24/08/2023
INTARA Y’IBURASIRAZUBA
AKARERE KA GATSIBO
UMURENGE WA RWIMBOGO
Tel:0783818184/0785587880
E-mail: tuganehezasacco@gmail.com
ITANGAZO RYA STAGE
TUGANEHEZA SACCO RWIMBOGO iherereye mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Rwimbogo
ku bufatanye na RDB irifuza gutanga STAGE ku banyeshuri batarengeje umwaka basoje kwiga kaminuza
kandi bakazajya bakora bahembwa umushahara wa buri kwezi
USABA STAGE AGOMBA KUBA YUJUJE IBI BIKURIKIRA:
1) Kuba ari umunyarwanda kandi afite imyaka y’ubukure.
2) Kuba afite impamyabumenyi ya A1, A0, cyangwa masters mu byo yaba yarize byose
3) Kuba azi neza ururimi rw’Icyongereza cyangwa Igifaransa, kuzimenya zombi ni akarusho
4) Kuba azi gukoresha neza mudasobwa
5) Kuba yariyandikishje muri RDB ishami rya professional internship
Ibaruwa isaba stage igomba kuba yandikiwe umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya TUGANEHEZA
SACCO RWIMBOGO iherekejwe n’ibi bikurikira:
a)Umwirondoro(CV)
b)Fotokopi y’impamyabumenyi itariho umukono wa Noteri
c)Fotokopi y’indangamuntu
Dosiye isaba stage igomba kuba yageze mu biro by’umucungamutungo wa Tuganeheza sacco
Rwimbogo bitarenze kuwa 31/08/2023
Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri
0783818184/ 078558 7880
Bikorewe Rwimbogo kuwa 24/08/2023
BUGINGO ABRAHAM
Umuyobozi w’inama y'”Ubuyobozi ya TUGANEHEZA SACCO RWIMBOGO
ni we washyize umukono kuri iri tangazo.