Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Abagera kuri 26 baguye mu mpanuka y’ikiraro cyo mu Buhinde cyacitse.

Ikiraro cyahitanye abantu 26 abandi barakomereka, nyuma y’uko imirimo ya kucyubaka yarigikomeje.

Ni inkuru iri yacicikanaga ku binyamakuru byinshi byo mu Buhinde ku wa 24 Kanama 2023, aho bivugwa ko iyi mpanuka yaguyemo abagera kuri 26 bivugwa ko ari abakozi bari mu mirimo yo kubaka icyi kiraro.

Itangazamakuru ryatangaje ko icyi kiraro cyari kiri kubakwa mu gace ko mu mujyi wa Sailang-Mazoram, cyikaba cyari kigenewe za Gariyamoshi.

Abashinzwe ubutasi bahise bahagera byihuse, kugira ngo babashe gutabara abo bikekwa ko baba basigaye munsi y’ibice by’icyo kiraro cyasenyutse.

Hari amashusho yafashwe ubwo icyo kiraro cyasenyukaga, hagaragaye hatumuka ivumbi ryinshi cyane.

Narendra Modi Minisitiri w’Intebe waruri mu nama y’Umuryango w’ibihugu byishyize hamwe bigamije kuzamurana mu bukungu ‘BRICS‘, yabereye muri Afurika y’Epfo yohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.

SRC:Kigali today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!