Ubuhinde ubu buri ku Kwezi” niko Minisitiri w’intebe w’Ubuhindi Narendra Modi yavuganye ibyishimo byinshi igihe yarimo ageza ijambo ku bantu bari bateraniye mu cyumba cyo gukurikirana uburyo icyo cyogajuru cyururuka ku Kwezi.
We asanzwe ari muri Afrika y’Epfo mu nama y’ibihugu bigize Brics. Yavuze mu rurimi rw’Igihinde ati:”Ariko umutima n’ubwenge biri kumwe na Chandrayaan-3 nk’uwundi uwari we wese mu gihugu.”
Yashimiye abahanga ba Isro (ikigo kigenzura ibyo mu kirere mu Buhinde) n’abandi Bahinde bose kubera iyo ntambwe ikomeye cyane.
Mu minsi ishize nibwo icyogajuru cy’Abarusiya kiswe Luna cyananiwe kugera aha hantu kuko cyagonze ubutaka bw’Ukwezi gishwanyuka nta shusho n’imwe kirohereza. None kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23/08/2023 Ubuhinde bwanditse amateka.
Kugeza ubu ibihugu bine byonyine ku isi nibyo bimaze kururutsa neza icyogajuru ku Kwezi; -Reta Zunze Ubumwe za Amerika, icyahoze ari URSS, Ubushinwa n’Ubuhinde.
Ariko, Ubuhinde bubaye ubwa mbere bwururukije icyogajuru ku mpera z’Amajyepfo y’Ukwezi.
Kuki bashaka kumenya amajyepfo bw’Ukwezi buteye?
Ku bwa Nasa, impera z’Amajyepfo y’Ukwezi zuzuyemwo amayobera menshi, ubuhanga n’ibintu byinshi byihishe”.
Amazi ni imwe mu mpamvu zituma abahanga bashaka kumenya uburyo aho hantu hateye.
Abahanga bibaza ko amazi yiyegeranirije muri izo ntara zo ku mpera ku gihe cy’imyaka ama miriyaridi bikabaha ibipimo bagenderaho bakamenya byinshi ku mazi ari ku mibumbe ikurikira izuba.