Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Putin yohererejwe Ibaruwa n’Abarwanyi ba Wagner imuteguza intambara.

Abarwanyi bo muri Wagner babarizwa muri Belarus, bariye karungu boherereje ubutumwa Vladimir Putin bamubwira ngo yitegure umujinya wabo, mu rwego rwo guhorera umuyobozi wabo wiciwe mu mpanuka y’Indege yavaga I Moscou yerekeza I St Peterburg.

Urupfu rwa Prigozhim rwemejwe n’Abategetsi b’Abarusiya, bavuga ko uwahoze ari umuyobozi w’Abarusiya bigumuye k’Ubutegetsi yaguye mu mpanuka y’Indege ku wa gatatu, yaguye ahagana mu Majyaruguru ho mu murwa mukuru.

Uyu muyobozi wahoze ari uwa Wagner yaguye mu mpanuka y’Indege ku wa 23 Kanama 2023, ari kumwe n’abandi bantu 9 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Uburusiya TASS bubivuga.

Abarwanyi ba Wagner baherereye muri Belarus babinyujije mu itangazo
Ati “Muri ikigihe itsinda rya Wagner riravugwaho byinshi rizakora. Ariko icyo tuvuga ni uko dushaka guhorera umuyobozi wacu, mutwitege vuba aha.”

Nyuma yaho umuyobozi wabo Porgozhim apfuye biravugwa ko aba barwanyi bari muri Belarus bafungiwe interineti mu gace barimo kubera iterabwoba bashyize k’Uburusiya, niko guhita basohora iri tangazo.

SRC:rwandatribune

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU