Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga- Mushishiro: SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO yateguye irushanwa ry'umupira w'amaguru.

Muhanga- Mushishiro: SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO yateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru.

Koperative yo kubitsa no kuguriza, Ishami ry’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga izwi ku izina rya SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO, yateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO CUP” mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha servisi itanga mu baturage.

Aya marushanwa agamije kurushaho gusobanurira abaturage serivisi z’imari SACCO itanga, gukangurira abaturage bafite konti zasinziriye( badakoresha) kongera kuzikoresha, babitsa, babikuza ndetse byanaba ngombwa bakaguza bagakora imishinga ibateza imbere.

Bwana Marcel MPAMIJE Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO, aganira n’umunyamakuru w’ UMURUNGA yavuzeko iri rushanwa rigamije kugirango abanyamuryango babo basabane, kandi begerezwe na serivisi z’imari SACCO itanga.

Ati:” Icyatumye dutekereza iri rushanwa ni ukugirango turusheho kumenyekanisha servisi dutanga, tuzegereza abaturage, kandi banasabane cyane ko amafaranga ari ayabo.”

Abajijwe impamvu bahisemo gukinisha abakinnyi bafite konti aho gukoresha n’abatazifite kugirango nabo babonereho kuzifunguza, yagize ati:

Icya mbere ni amahirwe twahaye abanyamuryango bacu, ni motivation turi kubaha kugirango bakomeze bakorane n’ikigo cy’imari cyane ko n’amafaranga ari ayabo. Naho abo bandi tuzababona nabo kuko ku kibuga iyo habaye umukino haza abafana benshi.”

Perezida yakomeje avuga ko ubu ari uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa ( Marketing), bigoye kwemeza ko iri rushanwa rizaba ngarukamwaka ariko nanone bishoboka, bikazaterwa n’umusaruro uzava muri iri rya 2023.

Abajijwe icyo biteze muri iri rushanwa yagize ati:

Mu by’ukuri, intego za SACCO ni ukugirango twegere abantu cyane cyane abo mu byaro baciriritse, batabasha gukoresha amabanki makuru, tubasobanurire ko babasha gukorana na SACCO bakazana n’imishinga n’iyo yaba ari mitoya.”

Yakomeje avugako ugereranyije n’abaturage bose bari mu murenge n’abamaze gufunguza konti, usanga umubare ukiri hasi, rero iki gikorwa kikazafasha mu kumenyekanisha servisi.

Uyu muyobozi yasoje asaba abaturage kwitabira iyi mikino, bashyigikira amakipe yabo, bashyigikira SACCO yabo, ndetse basobanurirwe serivisi z’imari SACCO itanga.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe umunani; Ikipe zihagariye utugari twa Munazi, Nyagasozi, Rwigerero, Rwasare, Matyazo na Rukaragata kongeraho amakipe abiri yigenga Leopard FC na Motar FC ( Ikipe y’abamotari).

Urupapuro rugaragaza tombora uko yagenze, UMURUNGA ufitiye kopi, bigaragara ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, Motar FC izakina n’Akagari ka Matyazo saa 14h00 ku kibuga cyo mu Giperefe.

Uko amatsinda ateye:
Itsinda A

RWASARE
MATYAZO
RUKARAGATA
Motar FC

Itsinda B

MUNAZI
NYAGASOZI
RWIGERERO
LEOPARD FC

Uko imikino yose iteye:

25/08/2023:
IKIBUGA CYA GIPEREFE
Motar FC- MATYAZO (14:00)
RWASARE- RUKARAGATA (16:00)

IKIBUGA CY’ I NYANZA
LEOPARD FC- MUNAZI (14:00)
NYAGASOZI- RWIGERERO (16:00)

30/08/2023
IKIBUGA CYA GIPEREFE
MATYAZO- RWASARE (15:00)

IKIBUGA CY’I NYANZA
LEOPARD FC-NYAGASOZI (14:00)
MUNAZI- RWIGERERO (16:00)

01/09/2023
IKIBUGA CY’I NYANZA
Motar FC-RUKARAGATA (14:00)
MUNAZI- NYAGASOZI (16:00)

06/09/2023
IKIBUGA CY’I NYANZA
LEOPARD FC-RWIGERERO (14:00)
Motar FC-RWASARE (16:00)

IKIBUGA CYA GIPEREFE
MATYAZO-RUKARAGATA (15:00)

13/09/2023: 1/2 CY’IRANGIZA


Izaba iya mbere mu itsinda A izahura n’izaba iya kabiri mu itsinda B saa 14:00 naho izaba iya mbere mu itsinda B izahure n’izaba iya kabiri mu itsinda A 16:00 Imikino yose ibere ku kibuga I Nyanza.

17/09/2023: IMIKINO YA NYUMA

Saa 13:00 guhatanira umwanya wa gatatu naho saa kenda ni umwanya uguhatanira umwanya wa mbere, ku kibuga I Nyanza.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rigomba gukinwa n’umuntu ufite konti mu Murenge SACCO, aho buri mukinnyi agomba kwerekana agatabo ka banki, indangamuntu, ikarita y’ishuri ku banyeshuri cyangwa ikindi kimuranga.
Ikindi ni uko iri rushanwa rigomba gukinwa nibura n’umuntu ufite imyaka 18 kuzamura.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!