Home AMAKURU Imirwano ikomeye, yahitanye abarenga mirongo mu marembo ya Kinshasa hagati ya FARDC n’Inyeshyamba za Mabondo.
AMAKURU

Imirwano ikomeye, yahitanye abarenga mirongo mu marembo ya Kinshasa hagati ya FARDC n’Inyeshyamba za Mabondo.

Imirwano ikaze hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Inyeshyamba zo mu mutwe wa Mabondo, yabaye ku wa gatatu Taliki 23 Kanama 2023.

Iyi mirwano yabereye neza mu marembo y’Umujyi wa Kinshasa muri Komine ya Maluku muri Groupement Mbankana.

Iyi mirwano yaguyemo inyeshyamba nyinshi n’abasirikare benshi nk’uko ACTUALITE. CD yabitangaje.

Amakuru yatangajwe na Soki Milanda umuyobozi wa Groupement ya Mbankana, avuga ko iyi mirwano yaraye ibaye haguyemo abasirikare bane ba FARDC.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko izi nyeshyamba arizo zabanje kugaba igitero kuri FARDC mu kuzisubiza hapfa inyeshyamba zibarirwa muri mirongo.

Amakuru akomeza avuga ko impamvu nyamukuru yo kugaba igitero inyeshyamba za Mabondo zashakaga kwiba intwaro za Congo.

Abaturage batuye muri kariya gace bavuga ko izi mpande zombi ziri mu mirwano zari zisanzwe ari incuti kugeza ubwo bajyaga banahurira ku kirahure cya byeri.

Amakuru ariho ubu ni uko FARDC yohereje abasirikare benshi mu gace ka Groupement ya Mbankana, mu rwego rwo gukumira ibindi bitero.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!