Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbantu 8 bapfiriye mu nkongi y'umuriro yatwitse inkambi yari icumbitswemo n'imiryango 500

Abantu 8 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yatwitse inkambi yari icumbitswemo n’imiryango 500

Abantu 8 bapfuye abandi 4 bakomerekera mu nkongi y’umuriro watwitse amazu arenga 400 mu nkambi ya Mushonezo y’abavanywe mu byabo n’imyuzure bari i Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje aho bamwe mu baturage bavuga ko uwo muriro watewe n’abana bari batetse.

Inkambi ya Mushonezo yari icumbitswemo n’imiryango 500 iri muri metero 50 uvuye ku biro bya Teritware ya Kalehe.

Amazu arenga 400 yari ayigize yubakishije ibyatsi andi make yubakishije za shitingi, yose yahiye arakongoka. Haguyemo abantu umunani abandi bane barakomereka.

Kanani Jonathan umwe mu baturage babonye iyo nkongi y’umuriro yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko nta muturage n’umwe wagize icyo arokora byose byahiriye mu nzu.

Abahiriye muri iyi Nkambi ni abana bari munsi y’imyaka 5 mu gihe abayikomerekeyemo ari abantu bakuru.

Umwana warokotse inkongi y’umuriro aho ahagaze mu muyonga

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!