Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Kicukiro:Birababaje ariko biranatangaje amaze imyaka 9 atwite, umva agahinda k’uyu mubyeyi.

Mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka haravugwa inkuru y’umugore witwa Kakuze Annonciata umaze imyaka ikenda atwite, bikekwa ko yarozwe nk’uko yabibwiwe ubwo yajyaga gusengera ahitwa Kanyarira.

Uyu mugore avuga ko iyi nda yayitwise afite ibiro 55 ariko ngo ubu afite ibiro 102 iyi nda rero akaba yarayitwise kuva 2015 kugeza magingo aya agitegereje kubyara, ikindi kandi asanzwe abana n’abandi bana barindwi harimo abe n’abandi arera.

Uyu mugore yigeze kujya kwa muganga muri 2021 muganga amupimye amubwira ko atwite impanga nk’uko ifishi yo kwa muganga ifitwe n’uyu mugore ibigaragaza.

AtiIyi fishi ntago bashobora kuyiguha udatwite, muganga yari yambwiye ko nzabyara ku italiki 17 Ukwakira 2021, Niko abaganga bambwiye dore uko byanditse, dore uko ngana gutya natwaye inda mfite ibiro 55 bagumya baroga kugeza ubu mfite ibiro 102 ni uburozi ntakindi.”

Uyu mugore n’undi mukobwa babana bumvikana basaba umuhisi n’umugenzi dore ko ngo ntabibatunga bagifite kuri ubu, dore ko uyu mubyeyi yabuze ubishobozi bwo kuba yakivuza.

Bwana Nduwayezu Alfred ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka yavuze ko batari bazi iki kibazo, ariko bagiye gukora ibishoboka byose bagakorana n’ibitaro byegereye uyu mugore bya Masaka bakavuza uyu mugore.

Si ubwambere humvikanye inkuru nk’iyi, hari undi mugore wumvikanye muri 2022 warumaze imyaka itanu atwite, witwa Mukagakwerere Marthe yavugaga ko nawe yahumanyijwe.

SRC:Umunsi

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!