Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Rusororo yafashwe atetse kanyanga iwe mu rugo.

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo, akagari ka Gasagara ho mu mudugudu w’Agatare hafatiwe uwatekaga kanyanga.

Uwafashwe ni umuturage witwa Muramira Emile ufite imyaka 33 y’amavuko,akaba yaguwe gitumo ubwo yari atetse kanyanga kuri uyu wa 18/8/2023 i Rusororo. 

Muramira Emile wafashwe atetse kanyanga.

Uyu Muramira watekaga Kanyanga akaba yayikwirakwizaga mu baturage nabo bayicuruza doreko yafashwe yari amaze kwarura Litiro 10 ako kanya.

                                           Ingunguru Muramira Emile yakoreshaga atetse kanyanga
                              Uwo ni umugozi bita urusheke bakoresha mu guteka kanyanga.

Amakuru agera ku UMURUNGA ni uko aba bateka kanyanga baba ari ibihazi kuko iyo barimo kuyiteka nabo bagerageza kwicungira umutekano wabo aho baba bafite intwaro gakondo bifashisha mu kuba barwanya umuntu wese waba aje kubafata mu gihe baba batetse kanyanga.

Uyu Muramira nawe mu ifatwa rye byagoye inzego z’umutekano kuko hari n’abandi bashatse kwitambika inzego z’umutekano bashaka kuzirwanya ariko bikanga bikaba iby’ubusa agafatwa.

Gitifu w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire avugako icyo bagomba gukora ari ukuyica burundu, no gufata abayicuruza.

Kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru Muramira Emile akaba yamaze gushyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera Rusororo kugirango akurikiranwe n’ubutabera.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!