Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo:Umusaza yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye

Intara y’Uburasirazuba mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama akagari ka Kanyangese, umudugudu w’Agakire haravugwa inkuru y’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko, kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, yapfuye,iruhande rwe hari imiti y’imbeba bikekwa ko yaba yayiyahuje maze agapfa.

Amakuru avuga ko uyu musaza yari amaze igihe arwaye uburwayi bw’amara yarabyimbye ndetse ko atari akibana mu cyumba kimwe n’umugore we,bityo bikaba ari byo byamuteye ihungabana, bituma afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama,GISAGARA MUKAYIRANGA Edith, yabwiye itangazamakuru ko bamenye amakuru y’urupfu rw’uwo musaza Yagize ati:”Bamusanze mu nzu,aho yari aryamye hari n’udusashe tw’imiti y’imbeba yapfuye.Inzego z’ibanze zahageze ,Polisi na RIB ,hahita hakorwa ko yakorerwa isuma kwa muganga ngo bemeze icyo yazize nyuma ajye gushyingurwa”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge MUKAYIRANGA yakomeje asaba abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima,bagakunda ubuzima bwabo.

Yagize ati:”Ari umuryango we uramukeneye,ari igihugu kiramukeneye.Iteka duhora dusaba abaturage ko ugize ikibazo,yiheranwa nacyo.Nta muntu ubura inshuti,naho wababura mu bavandimwe,n’ubuyobozi buba buhari.

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzuma kugirango hamenyekane icyaba cyamwishe.

Src: umuseke

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!