Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Bruce Melody na Knowless baryamiye abandi bahanzi ku bihembo byo muri EAEA.

Abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melody, Knowless na Nel Ngabo begukanye ibihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards (EAAE), byatanzwe taliki ya 14 Kanama 2023, bitangirwa muri Kenya.

Ibi ni ibihembo bihabwa abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, kugirango bashyigikire iterambere ry’abahanzi muri Afurika no hanze yaho.

Ibi bihembo bitangwa bigirwamo uruhare cyane n’abakunzi b’umuziki ‘People’s Choice Award’, nanone harebwa ukuntu aba bahanzi bitwaye mu gihugu cyabo.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody,yegukanye igihembo muri bitatu yahataniye, igihembo yegukanye yacyegukanye  mu cyiciro cya ‘People’s Choice Best Rwandan Sound’ binyuze mu ndirimbo ye ‘Akinyuma’.

Nel Ngabo na Butera Knowless begukanye igihembo binyuze mu ndirimbo bashyize hanze mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize yitwa ‘Mahwi’ igihembo begukanye ni ‘People’s Choice Collaboration Single of the Year’.

Si aho gusa Butera yahatanye, kubera ko yanahatanye igihembo cy’umuhanzikazi muri EAEA Female Artist cyatwawe na ‘Zuchu’.

Abandi bahanzi nka Bwiza na Afrique bo batahiye aho, bo bapiganaga mu cyiciro cya ‘Breakthrough act of the Year’ cyatsindiwe na Iyanii.

Mu Rwanda nanone hatashye igihembo cyegukanywe na Gateka Esther Brianne uzwi nka DJ Brianne mu cyiciro cyo kuvanga imiziki cya ‘People’s Choice Female Deejay of the Year’.

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz niwe wegukanye ibihembo byinshi bigera kuri 5 muri 11 yahataniraga birimo ibyo yahigitse Bruce Melody, Ali Kiba, Harmonize na Eddy Kenzo.

Umwaka ushize mu Rwanda uwari wegukanye igihembo muri EAEA ni Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yatwaye icyo mu cyiciro cya ‘People’s Choice Artist of the Year-Rwanda’.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!