Home AMAKURU Muhanga: Havumbuwe umwana ufite impano zidasanzwe
AMAKURUSIPORO

Muhanga: Havumbuwe umwana ufite impano zidasanzwe

Mu Karere ka Muhanga, hagaragaye umwana ufite impano zidasanzwe, harimo iyo gucuranga no gukora imyitozo ngororamubiri.

Uyu mwana avuga ko akomoka I Nyange mu Karere ka Ngororero, hafi ya Kiliziya. Avuga ko yageze aho abarizwa agenda acuranga, aza kwambuka umugezi wa Nyabarongo yisanga mu Murenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasare, Umudugudu wa Karucura, ahazwi nko mu Nkambi.

Uyu KWIZERA Kevin w’imyaka 16 avuga ko yahunze nyina kuko yamufataga nabi, ndetse ko atigeze arenga umwaka wa mbere w’amashuri abanza, bitewe n’uko ngo batinze kumujyana ku ishuri akajyayo ari mukuru bikamutera ipfunwe akarivamo.

Uyu mwana avuga ko afite abavandimwe batandatu ariko babiri bitabye Imana.

Uyu mwana avuga ko gucuranga yabitangiye ubwo yumvaga umugabo bita MUSHI ngo wacurangaga iningiri akayibaza ikamusubiza, ajya kumureba ngo ayimukorere, amuha amafaranga 1000 y’amanyarwanda ariko iningiri yamuhaye ntiyamaze kabiri. Nyuma yo kutamuhira yahise yikorera iye, aherako atangira gucuranga.

Ku bijyanye n’impano yo gukora udukoryo muri siporo, uyu mwana avuga ko yabyigishijwe na se umubyara w’umusirikare, gusa ubu ntazi aho aherereye kuko hashize imyaka 5 batabonana.

Uyu mwana avuga ko se yitwa MUNYESHYAKA Jean de Dieu nyina akitwa BAGIRINKA Claudine akaba afite mushiki we witwa Sonia.

Uyu mwana ugenda ucurangira abantu ahuye nabo, abo asanze mu isoko,ku dusanteri n’ahandi, avuga ko ingorane ajya ahura nazo ari ukwamburwa amafaranga n’ababa bayamwemereye, yamara kubacurangira no kubereka siporo bakanga kumwishyura. Ikindi ngo hari abana bamusereza ngo ni umusazi nta n’amafaranga agira, maze bigatuma utwo yakoreye aturya kugirango abereke ko ayafite.

Kugeza ubu uyu mwana biragoye kumenya koko aho akomoka kuko nta nimero za telefoni z’uwo mu muryango we azi ku buryo wamenya amakuru ahagije.

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

Don`t copy text!