Neymar Junior Santos, umunya-Brazil wakiniraga Paris Saint Germain, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal yo mur Arabia Saoudite, byatunguye benshi gusa yemerewe ibintu byinshi byagora buri mukinnyi kubihakana.
Ikipe ya Al Hilal yemereye Neymar kumuha inzu irimo ibyumba 25, ifite ubwogero Piscine ifite metero 40 ku 10.
Neymar kandi yemerewe nibura abakozi bo mu rugo 5, agahita ahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Bentley Continental GT.
Si iyi modoka gusa azahabwa kuko azanahabwa imodoka yo mu bwa Aston Martin DBX, hiyongereho na Lamborghini Huracan.
Neymar Junior kandi ngo agomba kuba afite umushoferi uhoraho.
Mu gihe yaba yagiye muri Hotel, ibyo yariye, ibyo yahakoreye, n’iminsi yahamaze byose bigomba kwishyurwa n’ikipe ya Al Hilal.
Hejuru y’ibi byose ngo Neymar agomba guhabwa indege izajya imutwara aho yifuza kujya hose.
Mu gihe Neymar, yagira icyo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze yamamaza Arabia Saoudite, agomba kuzajya yishyurwa nibura ibihumbi magana atanu by’ama yero(500000 Euros), asaga miliyoni magana atanu mu mafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko ikinyamakuru, AS, cyo mu butaliyani cyabyanditse ngo Neymar agomba kujya nibura ahembwa miliyoni 100 z’amayero buri mwaka.
Neymar kuri ubu ufite imyaka 31 y’amavuko, yamaze gusinya mu ikipe ya Al Hilal, amasezerano y’imyaka 2, aho yatanzweho agera kuri miliyoni 78 z’amayero.
Ibi bije mu gihe mugenzi we, umufaransa Klyan Mbappe, we yanze no guhura n’abahagarariye inyungu b’iyi kipe mu gihe bari baje kumureba ngo bavugane kandi ikipe yari yabibemereye.