Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeSIPOROUmusore arapfuye azize ko hari ikipe afana hagati ya Rayon Sports na...

Umusore arapfuye azize ko hari ikipe afana hagati ya Rayon Sports na APR FC.

Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye hamenyekanye inkuru y’akababaro, y’umusore wari ukiri muto witabye Imana witwa Dushimimana Eric.

Abaturage batangaje ko aba basore umwe yapfuye, nyuma y’intonganya zabaye hagati yabo, bapfaga kuba umwe afana Rayon Sports undi akaba afana APR.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye Rutayisire Wellars yavuze ko amakuru bahawe n’abaturage, avuga ko aba basore babanje gutongana nyuma bakarwana.

Yakomeje avuga umusore warwanye na nyakwigendera ari Tuyishimire Annicet w’imyaka 28 akaba yahise atoroka, Eric witabye Imana we yahise ajyanwa kwa Muganga akaza kuhagwa.

Nyuma Tuyishimire Annicet yaje gufatwa ashyikirizwa ubugenzacyaha avuga ko barwanye ariko atari yagambiriye kumwica, ubu hari gushakishwa umuvandimwe wa Annicet bikekwa bafatanyije gukubita nyakwigendera Eric.

SRC:Kglnews

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!