Habimana Thomas witwa Thomson muri muzika, aritegura gushyira ku mugaragaro umuzingo we wa kabiri yise intumwa ya rubanda, aho nyuma yo gutangaza ko acyiga ku mataliki n’aho iri murika rizabera kugeza ubu yamaze gutangaza ko imyiteguro igeze kure kandi byose bimeze neza.
Mu kiganiro kihariye yahaye umurunga.com, Thomson yatubwiye ko atahita atangaza neza amataliki kuko yamaze gutanga ubusabe bwe busaba uburenganzira ku hantu n’igihe azakorera igitaramo cye kimurika umuzingo we, album, kuko gusaba usabwa gutegereza ati’’Mu by’ukuri ntekereza ko naba nihuse ndamutse ntangaje amatakiki n’aho iyi Album izashyirirwa ku mugaragaro, ikiriho, ubu twamaze gutanga ubusabe bwacu aho tuzakorera tugaragaza n’igihe twifuza gukorera, n’ubwo dufite icyizere gihagije gusa gusaba ni kimwe no kwemererwa ni ikindi, icyo navuga ni uko iyi album izashyirirwa ku mugaragaro mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Rubavu, kandi igikorwa kiri mu kwezi kwa Nzeri, rero ndumva ari cyo naba mbatangarije, gusa n’andi makuru yuzuye turayabaha vuba cyane.’’
Thomson kuri ubu yigaruriye imitima ya benshi mu cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, akomeza ahamya ko ushaka kumva hip hop y’umwimerere yuzuyemo ubutumwa, utagomba gucikwa n’iki gitaramo,
Thomson si mushya muri iyi njyana kuko ari umuzingo wa kabiri, Album, azaba arimo gushyira kumugaragaro, akaba afiteho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye kandi batandukanye.
Ubwo yabazwaga impamvu album ye igiye kumurikirwa mu Ntara, Thomson yavuze ko ari wo muvuno udasanzwe, ati’’Aha ho rwose buri wese yakugira iyi nama, Rubavu noneho!!!, aha hantu ni ho h’ukuri kuko ni mbera byombi, ubundi ushaka kuruhura mu mutwe, ukidagadura bya nyabyo, ugana Amajyaruguru n’ Uburengerazuba, kuko Rubavu ubwayo umuntu wese mu Rwanda ntekereza ahora afite inzozi zo kuhasohokera no kuhidagadurira, kuhamurikia album byo ni igitekerezo cy’ukuri kuko uba uhisemo neza, ni hafi y’amazi, ahantu heza cyane mu gihugu haberanye n’amahitamo ya buri wese.’’
Iyi Album ngo izaba yiganjeho indirimbo zibanda ku butumwa bw’amahoro, kuvugira rubanda, no guhumuriza ababaye.
Thomson ugiye kumurika album asanzwe akora akazi k’ubwarimu aho yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, kimwe abona nk’iturufu itsinda, ati’’Kuba mbikora ndirimba hiphop ndi n’umwalimu, ntekereza ko ari igisubizo aho kuba ikibazo, ibi bituma mu butumwa bwanjye bwitondera nkashyiramo n’umwihariko, kuko uretse mu ishuri, n’uwo ndi wese bigomba kuba isomo ryiza, uko nitwara uko nkora ibintu, ibyo mvuga n’ibyo ndirimba. Ikindi mbona kiza ni uko u Rwanda n’isi muri rusange higanjemo urubyiruko, rero nka mwalimu, ahaniri twigisha urubyiruko, aha bihita byoroha ko ubutumwa dutanga mu ndirimbo bwihuta kuko urubyiruko ahanini ni rwo rukunda muzika, ugasanga kuziga, no kuzifata biroroha kugeza aho bazisakaza n’ahandi.’’
Kubijyanye niba yaba hari mbogamizi zirimo, yavuze ko kugeza ubu nta mbogamizi arimo kubona kuko imyiteguro imeze neza, abahawe ubutumire bose ntawe ugaragaza ko yazamutenguha, ati’’Ubu navuga ko byose biri mu murongo mwiza, imbogamizi navuga se ni nk’iyihe ra, itsinda ririmo kumfasha rwose ubona ko ribirimo neza, wenda imbogamizi zizaboneka ni uko abantu bashobora kuzaryoherwa cyane, bagasaba ko twakora launch nk’ukwezi kose, hahhahhahha, cyangwa kuko bazaba bitabiriye ari benshi birenze bakaba babura aho bakwirwa gusa bahumure hazaba ari ahantu hagutse, kandi ibintu byose bizaba biri ku murongo, mbese nka mwarimu, imyiteguro turimo gukora ni isomo mu yandi, ahubwo bazaze no kwiga, hahah.’
Kuri ubu P.Promotors, ikunze gufasha abahanzi ni yo irimo irategura imurikwa rya Album ya Thomson, aho avuga ko n’icyakwitambika bahita bagikemura bityo ko kugeza ubu nta mbogamizi abona zamukoma mu nkokora.