Kuri uyu wa Gatatu taliki 09 Kanama 2023, Police y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga mu Ntara zitandukanye z’igihugu aho abashoferi b’imodoka zose zitwara abagenzi rusange bategetswe kujya bacana amatara yo mu modoka kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu rwego rwo kurwanya ubujura n’ibindi byaha bishobora gukorerwa mu modoka mu gihe hatabona.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gucana amatara imbere mu modoka biri mu iteka rya Perezida wa Repubulika no mu mabwiriza y’ikigo ngenzuramikorere(RURA),yasohotse,mu rwego rwo kunoza umutekano w’abagenda mu binyabiziga,mu kubarinda ubujura n’urugomo rwajyaga rubakorerwa.
SP Mwiseneza,yasabye abashoferi kubahiriza iryo bwiriza kuko hari itegeko rihana utabyubahirije,asaba n’abagenda mu modoka guharanira uburenganzira bwabo bwo gutwarwa mu modoka mu mutekano usesuye.
Mugihe umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagaragaye ari kwigisha, abagenzi aho yabasabye ko bagomba kuzajya basabako bacana amatara bakwanga kuyacana bagahamagara numero ya Polici, 112. Naho abavuga ko amatara abamurika bazajya bavamo bagende n’amaguru.
Umunyamakuru wa www.umurunga.com aganira n’abaturage bamubwiye ko bishimiye icyi cyemezo kuko akenshi byashoboraga gutera ibyaha bitandukanye birimo ubujura,abagira ingeso yo gukorakora abagore, n’ibindi bavuga ko Polisi ibikemuye.