Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Israel Mbonyi yaba agiye kudohoka cyangwa ni abakobwa bamwifotorezaho?

Ni kenshi usanga umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyicyambu, akorerwa amafoto agaragaza ko abakunzi be bamwifuriza gushinga urugo gusa amenshi wasangaga agaragaramo kuba yacuzwe bakoresheje ikoranabuhanga, gusa kuri iyi nshuro ifoto agaragara ari kumwe n’umukobwa bishimye, ubona ko ari iya nyayo, aho benshi bakeka ko yaba agiye gushinga urugo cyangwa kudohoka (nk’uko imvugo z’ubu zibirenguriraho).

Ifoto ya Israel Mbonyi ari kumwe n’umukobwa w’uburanga

Kugeza ubu nyiri ubwite ntacyo arabitangazaho, gusa kuba bigaragara ko iyi foto itaba yaracuzwe, uburyo ubona bameze neza bigaragaza ko haba harimo akana k’urukundo gashobora kuzabyara umusaruro.

Ese yaba ari mwenewabo akaba yashatse ko akomeza kugarukwaho mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga?

Ni kenshi abahanzi bakora akantu kameze nk’agatendo ariko bagamije kuvugwa mu bitangazamakuru, gusa kuba Israel Mbonyicyambu nta kintu arabitangazaho ngo asobanure niba ari mwenewabo cyangwa se inshuti isanzwe, nk’umusore ukiri ingaragu, gusa afite ubushobozi, n’imyaka y’ubukure bituma benshi babona ko icyo bakeneye ari inyota bafitiye ubukwe bwe.

Aliane Kaneza, waganiriye na Umurunga.com, nyuma yo gushyira iyi foto ku mbuga zacu, yagize ati”Aradohotse se??, hahhahah mfite amatsiko y’umukobwa uzegukana umutima wa Israel Mbonyi.”

Mbonyicyambu, uri mu bagezweho mu ndirimbo zahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo iyi foto igaragara mu mafoto ye nko kuri instagram.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!