Kakoza Nkuriza Charles (KNC) Umuyobozi wa Gasogi United yarahiye arasizora ko ubwo shamipiyona y’umupira w’amaguru ikiciro cya mbere 2023-2024 igiye gutangira azambika Rayon sports u wambure.
Ni umukino uzaba mu gufungura shampiyona ku itariki 18 Kanama 2023 kuri Sitade ya Kigali Pele stadium, saa 19h00.Mugihe amakipe menshi akomeza kugenga yiyubaka ndetse guhangana byo ntibibura.
KNC Umuyobozi wa Gasogi yijeje abazaza ku kibuga kubona ubwambure bwa Rayon sports yagize ati:” Ikibabaje ni kimwe ni uko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon sports.ubundi yabashukaga tugiye kuyambika ubusa ku karubanda muyirebe”.Iyi Gasogi United ni ikipe ikunze kugora amakipe azwi ko akomeye.Tariki 23 Ukuboza 2022 Rayon sports yakiriye Gasogi United maze Gasogi iyitsinda igitego 1 kubusa, umukino wo Kwishyura wabaye tariki 18 Gashyantare 2023 Rayon sports iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.Ni mugihe na APRFC Tariki 02/12/2022 Gasogi United yari yanganyije na APRFC ubusa ku busa.
Ubushotoranyi bwa Gasogi United ni uko umukino wose ijya gukina iwutegura nkitegura finari,ariko kugeza ubu igikombe cya shampiyona y’ikiciro cyambere ntiragikozaho intoki,ikaba yararangije iri kumwanya wa karindwi Rayon sports ari iya kabiri.Rayon sports ikomeje kwigura umukino urayihuza na mukeba wibihe byose,amakipe ahuzwa n’amarushanwa gusa.