Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Abarezi bahora basaba gukora Mutation bateza angaruka mu burezi, uburyo bushya bizajya bikorwamo ntibitere ingaruka.

Hari bamwe mu barezi bahora ku biro bya Minisiteri y’Uburezi, abandi bakora inyandiko zisaba guhindurirwa ibigo bigishagaho (Mutation), byavuzwe ko badindiza iterambere ry’uburezi ku nyungu zabo bwite.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Gaspard Twagirayezu, yabivugiye mu karere ka Musanze, aho yari yagiye gutangiza amahugurwa ku abarezi bazajya bigisha hifashishijwe ikorana buhanga mu mashuri y’incuke n’abanza.

Ibi yabigarutseho ubwo yararimo gusubiza ibibazo, agaruka ku mubare munini cyane w,abarezi basaba guhindurirwa ibigo, ibi bigatera idindira ry’uburezi.

Ati “Umurezi arasaba guhindurirwa ikigo, hashira nk’amezi atandatu yabona ikindi kigo akumva yacyijyamo, ugasanga n’ibyo yiberamo gusa ntakindi “

Minisiteri Twagirayezu, yakomeje avuga ko ibyo biri kuganirwaho ku buryo buri murezi wese ushaka guhindura ikigo azajya agihindura ntihagire ingaruka n’imwe bitera mu burezi.

Ati “Mutation ni ikibazo turi kwigaho ngo ijye ikorwa neza, byaba byiza hagiye hari umurezi ukora mutation ariko ntihagire ingaruka bigira nyuma yabyo.”

Arongera ati “Bamwe iyo byanze bahitamo gusaba akandi kazi ntibibakundire, bagomba kumenya ko iyo usabye akazi k’ubwarimu ugomba kumara imyaka itatu wigisha mu kigo.”

Uyu muyobozi yavuze ko umurezi aba yemerwe kwimuka ku kigo nyuma y’imyaka itatu, nabwo hashyizweho serivise y’ikoranabuhanga izajya ibibafashamo.

Minisiteri yanavuze ko mu myaka ibiri ishize hamaze gushyirwa abarezi ibihumbi 30 mu kazi, avuga ko bose bimutse byateza ingaruka k’uburezi.

Ati “Mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize hinjiye abarezi ibihumbi 30 mu burezi, bivuze ko benshi muri bo bashaka mutation, ntago rero bayibonera rimwe, binyujijwe m’uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho umurezi asobanura impamvu ashaka gukora mutation, natwe rero twemerera bake bitewe n’ubikeneye kurusha abandi.”

SRC:Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!