Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08/08/2023, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson MBARUSHIMANA yakiriye abarimu 57 bahawe buruse itishyurwa yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi.
Aba barimu barangije amasomo, bategereje umuhango wo kurangiza amasomo “Graduation”. Aba barimu bagiye kwiga bafite impamyabumenyi ya A1 none batahanye iya A0.
Aba barimu basabwe kuzaba intangarugero ubwo bazaba basubiye mu kazi kabo, ndetse basabwe kuzagaragaza impinduka mu mikorere nk’abantu bahawe amahirwe yo kwiyungura ubumenyi. Babwiwe ko Leta izakomeza kubaba hafi kimwe nk’abandi barimu.