Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeUBUREZIBamwe mu banyeshuri bashoje kaminuza bakangirwa gukora ibizamini by'akazi bari mu gihirahiro

Bamwe mu banyeshuri bashoje kaminuza bakangirwa gukora ibizamini by’akazi bari mu gihirahiro

Bamwe mu barangije muri kaaminuza zirimo PIASS, ishami ry’igenamigambi no Kuyobora amashuri (Educational Planning and Management), kuri ubu bibaza impamvu iyo porogaramu yashyizweho kuko badahabwa amahirwe yo gukora ibizamini ku kazi ko kuyobora amashuri yisumbuye nk’uko babyigiye.

Muri abo harimo abize mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti(PIASS),ndetse no muri Kaminuza y’abagatolika y’u Rwanda (CUR),uretse ko hari n’izindi Kaminuza zagiye zigisha iyi porogaramu,kandi nabo ntibahabwa amahirwe yo gukora ibizamini ku myanya bigiye.N’ubwo bimeze bityo, bajya gufata umwanzuro wo kwiga iyi porogaramu,bari babwiwe ko bashobora kuyobora ibigo by’amashuri cyangwa bakabibera abayobozi bashinzwe amasomo ngo bashoboraga no kuyobora imyitwarire mu bigo by’amashuri,ubu ku ubuyobozi bw’ibigo n’ubw’amasomo ntibemererwa gukora kuko ntaburambe bw’imyaka itanu bakora mu mashuri yisumbuye bafite.Naho kumwanya wa disipurine babwirwa ko batize (Psychology).
uwitwa TWAMBAZEMARIYA Mediatrice umaze imyaka irindwi afite impamyanyabumenyi yo muri iryo shami avuga ko ababazwa no kuba yariziritse umukanda agira ngo yongere ubumenyi buzamuhesha akazi kisumbuye,ubu akaba  atabyemerewe kuko ntacyo agaragaza yize yakwigisha mu yisumbuye nibura, mugihe yabuze umwanya wo kuyobora yigiye.
Yagize ati: Izo porogaramu na n’ubu zirigwa.Ese niba ntakamaro bifite, kuki bikigishwa?

Avuga ko mu ishuri bigaga ari 20 mu ishuri nyamara ababonye akazi ni babiri gusa ,nabwo bakabonye mbere ibizamini bigitangwa n’uturere,bitarahabwa REB.Hari abavuga ko muri RTB bemererwa gukora ibizamini nyamara muri REB bikaba bikomeje kwanga,bifuzako niba imyanya yo kuyobora amashuri bidakunda bakwemererwa kugira icyo bakwigisha mu mashuri yisumbuye mu gihe bahabwa amasomo y’igihe gito.Umuyobozi wa HEC yavuze ko byabazwa REB na Mifotra.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!