Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo ateye mugenzi we itafari ahita apfa amusanze mu muhanda ntacyo bavuganye.

Mu karere ka Nyanza umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we amusanze mu muhanda, ubu RIB yatangiye akazi kayo ko guperereza.

Ibi byabereye mu karere ka Nyanza, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana umudugudu wa Rugarama.

Umugabo wishwe yitwa Gatorano Innocent yari afite umyaka 39 y’amavuko, yishwe na Ntaganda JMV w’imyaka 43 y’amavuko.

Umuseke dukesha iyi nkuru wageze ahabereye aya mahano, abaturage batangaza ko bababajwe n’urupfu rw’uyu Gatorano Innocent bakundaga kwita Wimana.

Umwe muri bo yagize ati ” Vianey yaje asanga Wimana mu muhanda ahita amukubita itafari mu mutwe nta byinshi bavuganye, njye wabibonye nabonye bitoroshye, twahise dufata Vianey Polisi iramutwara Innocent we ajyanwa kwa muganga none twumvise ngo yapfuye.”

Abatuye aha bose bemeje ko nta ntonganya zigeze ziba hagati y’aba bombi.

Bizimama Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yatangarije Umuseke ko bikekwa ko Bose bari basinze.

Yagize ati ” Vianey yasanze mu nzira Wimana amukubita itafari bamujyanye kwa Muganga bucya yapfuye.”

RIB yagiye ahabereye icyaha ngo ikore iperereza naho, nyakwigendera asize umugore n’abana bane.

SRC:Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!