Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAAbakire babaho neza burya bwose-Gizzo wa Mipango

Abakire babaho neza burya bwose-Gizzo wa Mipango

Umusore w’inzobere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media influencer-expert), wamamaye nka M-Gizzo wa Mipango, yarikoroje ubwo yagaragaraga yasohotse benshi bakeka ko yaba yimukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ariko ahishura ko ari mu Rwanda ibyishimo byamurenze kuko nawe yagiye kwishimira ubuzima.

Gizzo wa Mipango udakunda kugaraga ku karubanda no gutemberera hirya no hino, asa n’uwari ugeze mu isi nshya maze mu marangamutima aramurenga, ati”Bya bintu ni sawa, abakire babaho neza bo[…], sha n’ubwo ntapfa kubibonera umwanya ariko ndabona ibi bintu ari wane”.

Gizzo wa Mipango ufite imbuga za youtube zikunzwe kandi zitandukanye, n’ubwo azigira ibanga, yamije ko atimukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ati”Ooohh, hari abaketse ko nambutse ariko ndahari aha ni mu Rwanda, heza cyane pe. Ahubwo abahubira amahanga nabakangurira gutembera u Rwanda kuko nta heza nka ho.”

Mu bugenzuzi twakoze twasanze zimwe mu mbuga za Youtube afite harimo Kigali Info, iri no gutanga amakuru atandukanye muri iyi minsi.

N’ubwo Gizzo wa Mipango, atashatse kugaragaza neza aho yasohokeye, twaje kumenya ko yerekeje mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho bita ku Kibuye, ni mukarere ka Karongi, mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Gizzo wa Mipango, ubusanzwe ubuzima bwe bufatwa umwanya munini ari kuri machine, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga muri rusange, aho aba atunganya amajwi, amashusho n’amafoto aho kubona umwanya wo kwidagadura no kurya amafaranga aba yakoreye atari na makeya bimugora kubera kwihebera akazi.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!