Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Muri ADEPR rwambikanye muba Pasiteri

Mu itorero ADEPR haravugwa bombori bombori aho umupasiteri yasuzuguye umuyobozi w’iri torero ku rwego rw’igihugu akanavuga ko amuciye.

Uyu ni Rev.Pasiteri Ntakirutimana Theoneste,wandikiye umushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaie amubwira ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye amuhagarika ku mirimo ya Gishumba maze nawe amusubiza amubwira ko atariwe wamuhaye uwo murimo kandi amuciye, azakomeza kuyobora ari igicibwa.

Urwandiko Pasiteri Theonest Ntakirutimana yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR tariki ya 02 Kanama 2023, yamumenyeshaga ko yatesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye tariki 21 Nyakanga 2023 ,amuhagarika ku nshingano za gishumba. Maze Rev.Pasiteri Theonest atera utwatsi iyo baruwa amumenyesha ko atariwe wa muhaye umurimo wa Gishumba nk’uko kopi y’ibaruwa.umurunga.com, dufitiye kopi ibigaragaza.

Ibaruwa Rev.Pasiteri Theonest yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR.

Muri iyi barurwa Pasiteri Theonest yabanje kumumenyesha ko atariwe wa muhaye inkoni y’ubushumba ko uwo murimo yawuhawe n’Imana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!