Thursday, January 16, 2025
spot_img

Latest Posts

Turukiya:Umusore yagiye guterera ivi ku gasongero k’umusozi umukobwa ahasiga ubuzima

Umuco wo gutera ivi ku basore basahaka kugaragariza icyubahiro n’urukundo birenze abakobwa, bigenda bisakata hirya no hino ku isi, gusa muri Turukiya ntabwo byagenze neza kuko ibyari ibyishimo byashojwe n’amarira gusa.

Umusore witwa Nizamettin Gütsu, wagerageje ubu buryo ntabwo yahiriwe kuko ubwo yajyanaga umukunzi we, Yesim Demir, w’imyaka 39, ku gasongero k’umusozi wa metero 30 ngo amuterere ivi amusabe ko yamwemerera bakazabana akaramata, uyu mugore yaje guhanuka kuri uyu musozi birangira ahasize ubuzima.

Ibyari umunezero byarangiye ari amarira gusa

Ubwo bageraga kuri aka gasongero, uyu musore yibutse ko atazanye amafunguro maze asubira mu modoka, kuyazana, aza kumva urusaku rw’umuntu utabaza maze asubiyeyo asanga ni umukunzi we ukoze impanuka wamaze kugwa mu manga.

Uyu musore yagerageje guhamagara ab’ubutabazi gusa biba iby’ubusa kuko bagerageje gushitura umutima gusa bikaba iby’ubusa.

Inzego z’ubutabazi ntacyo zabashije kuramira

Nizamettin Gütsu, mu gahinda kenshi yavuze ko mu byo yari yiteze urupfu rutarimo kuko ngo yajyanye uyu mugore aha hantu mu rwego rwo gutegura urwibutso rwiza bazajya banezererwa mu gihe bibutse igihe yamusabaga urukundo.

Ikinyamakuri 7 sur 7 dukesha iyi nkuru, cyanditse ko aha hantu ari ahantu hateye amabengeza abantu baturuka imihanda yose bajya kwishimishiriza.

N’ubwo hataramenyekana neza icyateye iyo mpanuka, uyu musore yahamije ko mbere yo kujya aha hantu bari babanje gufata kuri kamanyinya, aho bamwe bakeka ko byashoboka ko umugore atari afite imbaraga zo kwigenzura n’aho ahagaze.

Iki kinyamakuru cyanditse ko n’aho aha hantu ari nyaburanga kandi hagendererwa cyane, haba hataratekerejwe kuba hashyirwa ubwirinzi .

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!