Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyuma y’imyaka 19 yiga kaminuza, umuhanzi nyarwanda agiye kuyisoza

Nyuma y’imyaka myinshi Hakizimana Innocent wamamaye nka Master Fire muri muzika nyarwanda, yabashije kumurika igitabo cye muri Kaminuza ya UTAB, kimwe mu bimenyetso cy’uko agiye gusoza kaminuza.

Ni umuhango wabaye muri iki cyumweru turimo gusoza, aho uyu muhanzi wakurikiye ishami ry’ingufu zisubira(Renewable energy), yasobanuye igitabo cye nyuma y’imyaka igera muri 7 yiga muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba(UTAB).

Mu gihe kwiga kaminuza nibura bisaba imyaka hagati y’itatu n’itanu, Master Fire we asa n’uwihariye umuhigo wo kuyitindamo kuko agiye kuyisoza ayimazemo imyaka ikabakaba 19.

Hakizimana Innocent, wamamaye nka Master Fire yatangiye kaminuza mu mwaka wa 2006, ayitangirira muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare,

Master Fire, yatinze muri kaminuza kubera ibintu bitandukanye byagiye bimukoma mu nkokora, aho yasubikaga, nyuma yo kubisohokamo agasubukura, mu mvamutuma ze, yavuze ko kuba ageze kuri uru rwego rwo kumurika igitabo cy’ubushakashatsi bwe kikanemerwa, ari icyizere ntakuka ko urugiye cyera rutagihinyuje intwari, ati”Ndashimira Imana yabikoze, nari maze igihe kinini niga kaminuza ariko byakunze ngiye kuyisoza.”

Hakizimana Innocent, avuga ko yakabaye yarashoje aya masomo mu myaka nk’ibiri itambutse gusa yaje guhura n’imbogamizi z’amikoro, gusa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, MINUBUMWE, yaje kumugoboka iramwishyurira.

Master Fire avuga ko n’ubwo ikibazo kimwe cyari kigiye ku ruhande, byabaye ngombwa ko yihanganira ikindi cyari kije cyamusabaga gusubira inyuma akiga amasomo yari yahawe, ati”Hajemo n’andi masomo nagomba gusubira inyuma nkarangiza, gusa byose byagenze neza, n’igitabo cyanjye cyemewe”

Hakizimana Innocent aka Master Fire, yavuze ko intego ze ziri imbere ari uko agiye gukora uko ashoboye akabyaza umusaruro impamyabumenyi ye, maze agashaka akazi akiteza imbere atera ikirenge mu cy’abari bamusize ku ntebe y’inshuri atateshutse kugumaho mu myaka 18 itambutse.

Ati”Igihe nataye ni kinini cyane, ku myaka yanjye 39,ngiye gushakisha akazi nkore cyane nzibe icyuho kirimo.”

Master Fire ahamya ko abantu biganye i Butare bamubonye babona ko yahindutse mu mico n’imyifatire.

Habaye iki ngo Master Fire wafatwaga nk’umunyeshuri w’umuhanga ntahirwe n’urugendo rwa kaminuza nk’abandi ku ikubitiro??

Uyu musore yatangiriye urugendo rwa Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR),i Butare, hari mu mwaka wa 2006, nyuma y’umwaka umwe muri 2007, Hakizimana Innocent yinjiranye inkubara muri muzika mu njyana ya Hiphop, arakundwa yigarurira imitima ya benshi aho yakuye akabyiniriro ka Master Fire.

Uko yabaga ikimenyabose ni ko akantu yakoraga kose kitabwagwaho cyane nk’inyenyeri imurikira abandi, ntabwo yaje guhirwa muri 2008, yaje guhagarikwa kwiga muri kaminuza imyaka 2, ku bw’imyitwarire mibi.

Yagarutse muri 2011, akomezanya n’ubuhanzi bwe, ariko imyitwarire ye ikomeza kumuzambana, aho byaje no kurangira ajyanywe mu kigo ngorora muco i IWawa, ngo ahororwe asubire ku murongo, nabwo intandaro ya byose hatungwa agatoki imyitwarire idahwitse yamurangaga.

Master Fire, ubwo yavaga muri iki kigo yasanze nta mwanya agifite muri Kaminuza yigiragamo kuko yari yarirukanywe.

Yafashe umwanya aratuza yitekerezaho, nyuma y’imyaka 6, yisuganya yongeye guhaguruka yerekeza mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, agana muri kaminuza ya UTAB, hari muri 2017.

Yatangiye neza, gusa ubushobozi buza kumushobera, muri 2021 aho hagombaga gusoza amashuri ye, imyenda yatumye atambara umwenda w’abashoje amashuri, gusa yasabwe kujya gushaka ibyangombwa bya FARG kugira ngo yishyurirwe.

Yaje kwishyurirwa na FARG binyuze muri MINUBUMWE, gusa n’ubundi ntabwo yahise asoza amasomo ye, kuko basanze hari amasomo atari yashoje, ibi ntabwo byamuciye intege, amasomo yarayize, maze ashyirwa ku rutonde rw’abagomba gusoza amashuri muri uyu mwaka wa 2023.

Master Fire, mu mvugo ye avuga ko yicuza cyane ku buzima yanyuzemo aho hari ibyo yakoraga byamubereye intandaro yo kudindira no kudindiza ubuzima n’iterambere rye. N’ubwo bimeze bityo yitangira ubuhamya avuga ko atakiri uwa cyera ko yahindutse kandi uretse no kuba ashaka kwiyubaka ahubwo ngo ubu agiye kuba intangarugero ku bandi.

Master Fire ngo yicuza igihe yataye, gusa ntiyacitse intege ngo ace ukubiri n’ishuri.

 

 

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!