Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Niger: Batangiye gukomanyirizwa nyuma yo gutembagaza ubutegetsi

Muri iyi minsi ibitangazamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi byerekeje amaso yabyo ku gihugu cya Niger kubera ihirikwa ry’ubutegetsi  ryakozwe n’igisirikare, ibintu bitashimishije Leta Zunze ubumwe za Amerika, Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakubise ahababaje Niger uhagarika inkunga wateraga iki gihugu.

Ku munsi wa Gatatuw’icyumweru gishize , taliki 26/07/2023,ni bwo igisirikare cyatembagaje ubutegetsi ndetse gita muri yombi perezida wa Niger ibintu ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitishimiye.

Ku ikubitiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Blinken, yavuze ko aba basirikare bagomba guhita barekura Perezida vuba na bwangu.

Perezida Mohamed Bazoum, wari inshuti y’akadasohoka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’Uburayi, guhirikwa kwe kwatumye ibi bihugu birakara umuranduranzuzi.

Ku ikubitiro imiryango mpuzamahanga n’ibi bihugu, byatangiriye kuburira, Jenerali Abdourahamane Tchiani, uyoboye umutwe warindaga perezida wamuhiritse ku butegetsi, ko agomba gusubiza ubutegetsi bwitorewe n’abaturage cyangwa agafatirwa ibihano.

Ibihano Niger yafatiwe birimo guhagarikirwa inkunga mu bya gisirikare bahaga iki gihugu.

Ibi bije bikurikira, amahame yashyizweho n’iyi ngoma ya Gisirikare nko kuba hashyizweho ukukwabo udasanzwe, amasaha ntarengwa yo kugera no kuva mu rugo.

Hiyongeraho ko bafunze imipaka yo mu kirere no ku butaka iva inajya muri iki gihugu.

Niger iyobowe n’abasirikare muri iki gihe na yo bimwe mu byo yakoze ku ikubitiro ni ugutanga itangazo yihanangiriza imiryango mpuzamahanga kutivanga mu byari birimo kuba, ndetse ihita ica umubano n’igihugu cy’Ubufaransa.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wabaye uwa mbere mu guhana Leta y’Abasirikare iriho muri Niger.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Josep Borell,kuri uyu wa gatandatu taliki 29/07/2023, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yahamije ko inkunga zahabwaga Niger zahagaritswe.

Yavuze ko uretse guhagarika inkunga yatangwaga ku ngengo y’imari ya Niger, ahubwo n’ubundi bufasha bwose bwatangwaga   mu by’umutekano byose byahagaritswe kandi ko icyemezo gihita gishyirwa mu bikorwa.

Borell yatangaje ko Ubumwe bw’Umuryango w’Abibumbye ugifata Mohamed Bazoum, nka Perezida wa Niger, nyamara Jenerali Abdourahamane Tchiani, yatangaje ko ubu ari we uyoboye inzibacyuho muri Niger.

Niger yagombaga guhabwa nibura miliyoni 554 z’amadolari kuva mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2024.

Ibihugu nk’Ubufaransa na Leta Zunze ubumwe za Amerika na byo byagaragaje ubushake bwo gufatira Niger iyobowe n’igisirikare ibihano.

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!