Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 witwa Byiringiro Honore waruzwi ku izina rya ‘Boy’ bamusanze yiyahuje ishuka, nyuma y’igihe atumvikana n’ababyeyi be.
Ibi byabereye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, mu kagari ka Kangenge ho mu mudugudu wa Karama, amakuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo ku wa 26 Nyakanga 2023.
Abaturage batangaza ko bumvishe induru bahurura bagasanga ni barumuna ba nyakwigendera, bagasanga anagana ishuka ihambiriye ku gisenge cy’inzu.
Umuyobozi w’uyu mudugu Ruzindana Patrice yatangarije Umuseke rw dukesha iyi nkuru ko we yahurujwe na mukuru we uba i Kigali, amusaba guhurura byihuse.
Mudugudu akomeza avuga ko yagezeyo agasanga koko amanitse, nawe agahita yihutira kubimenyesha inzego zisumbuye.
Yagize ati “Yakundaga kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi n’inzoga z’inkorano yitwaraga nabi muri sosiyete.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange Sebarundi Ephrem nawe yahamije ko aya makuru ariyo, avuga ko uyu mwana yarasanzwe atumvikana n’ababyeyi be.
Yavuze ko hashize igihe cy’ukwezi se wa Nyakwigendera Nsengiyumva Isaie arwariye mu bitaro i Kanombe arwajwe n’umugore we Mukandemezo Evelyne.
Yagize ati “yarasanzwe agirana ibibazo n’ababyeyi be bitewe n’ibiyobyabwenge yanywaga, bigakekwako arinabyo ntandaro yo kwiyahura.”
Nyakwigendera Byiringiro Honore wari uzwi ku izina rya ‘Boy’ yari yarataye ishuri, kandi yahise ashyingurwa kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023.
Gitifu Sebarundi yihanganishije umuryango wagize ibyago, ashishikariza imiryango ifitanye amakimbirane ko yakegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ayo makimbirane ataragera ku rwego rwo kwiyahura.
SRC:Umuseke rw