Home AMAKURU Intambwe ku yindi: Reba umushahara uhembwa, ikiciro ugezeho,n’ibyo bagukata, ndetse wanamenya niba wahembwe.
AMAKURU

Intambwe ku yindi: Reba umushahara uhembwa, ikiciro ugezeho,n’ibyo bagukata, ndetse wanamenya niba wahembwe.

Minisiteri Ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, yashyizeho uburyo Umukozi yakurikirana umushahara ahembwa, akamenya umushahara we mbumbe, ibyo bawukataho, ikiciro (Level) agezeho, niba yarazamuwe mu ntera ntambike cyangwa atarazamurwa, n’ibindi. ( IPPIS: Integrated Personnel and Payroll Information System)

Kurikira neza aya mafoto n’magambo ayasobanura kugirango ubashe gukoresha ubu buryo.

1. Ukimara kwinjira muri Link, shyiramo Email yawe watanze kwa HR, iba no muri TMIS nurangiza ushyiremo Password ukore kuri Login nibakubwira ngo Password is not correct ukore kuri forgot Password, nibakubwira ngo email not found urasabwa kuvugisha ushinzwe imishahara ( HR) mu Karere ukoreramo agufashe.

2. Iyo ukanze Forgot Password, bahita bakujyana kuri Reset Password, ukahakanda. Iki gihe bahita baguha link kuri email yawe, ukoresha ushyiraho Password nshya.

3. Iyo umaze gukanda kuri ya link bakwereka ibigomba kuba bigize password yawe, harimo; Inyuguti ntoya, Inyuguti nkuru, Imibare, Ibimenyetso (@,#,$,&,*,etc.), Igomba kutajya munsi y’ibintu 8. Iyo umaze kuyishyiramo muri new password urongera ukayishyira ahanditse confirm new password. Then twa tuntu tugenda duhinduka mu ibara ry’icyatsi, ugakanda kuri change password.

4. Iyo umaze gukanda kuri change password uhita ujya kuri login ugashyiraho ya email yawe na password nshya umaze gukora. Ubundi ukinjira.

 

5. Iyo umaze kwinjira, ukanda kuri payroll, ukareba ndetse ugakanda no kuri view details ukabona amakuru yose wifuza.

Iyi niyo link yo kwinjiriramo: https://selfservice.ippis.rw/home

 

 

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!