Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: Umusirikare arashe abantu 13 harimo n'umugore we bahita bapfa.

RDC: Umusirikare arashe abantu 13 harimo n’umugore we bahita bapfa.

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo i Goma Umusirikare arashe inshuti n’abavandimwe bari baje gushyingura umuhungu we.

Ibi byabaye kuwa 23 Nyakanga 2023, ubwo uyu musirikare yarasaga abantu 13 harimo umugore we n’abandi bana 10, abaziza ko bashyinguye umwana we adahari.

Ubu bwicanyi bwabereye mu ntara ya Ituri bwemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Lt. Jules Ngongo.

Lt. Jules Ngongo yagize ati“Iki n’igikorwa cy’imyitwarire mibi, icyaba cyabaye cyose ntago wahitamo kwica abantu, agomba gukurikiranwa n’inkiko.”

Uyu musirikare yabanje arasa umugore we, akurikizaho abana be babiri, abo kwa sebukwe n’abandi baturage bari bahuruye uyu muryango nk’uko ibiro Ntaramakuru AFP babitangaza.

Nk’uko bivugwa, bivugwa ko uyu mwana yapfuye kuwa kane azize uburwayi, naho uyu musirikare utatangarijwe imyirondoro yavuye mukazi asanga barangije kumushyingura.

mu burasirazuba bwa Congo hashize igihe kitari gito habarizwa intambara za buri munsi kubera imitwe y’itwaje intwaro ihabarizwa ndetse no gushaka kwigwizaho imitungo yaho ihishe mu butaka.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!