Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangiye yerekana itandukuniro rye n’uwo yasimbuye.

Umunya Tunisia Yamen Zelafani Alfan kuri ubu ni umutoza mushya wa Rayon Sports, ariko yatangiye akazi yerekana ko ntamikino afite, ubwo yabuzaga Jonathan Ifunga Ifasso gukora imyitozo azira kuza yakerewe.

Nubwo ibi bitashimishije umutoza wa Rayon Sports, Ifunga Ifasso we aba atuje cyane, kuko yageze kukibuga akerewe ho iminota 15′, kubera ko umushoferi ushinzwe ku mugeza ku kibuga yari yatinze kuhamugeza.

Jonathan yasobanuriye umutoza uko byagenze, ariko umutoza ntiyabyumva, ahita amutegeka kujya murwambariro, Jonathan arabyubahiriza ategereza abandi ko barangiza imyitozo.

Nyuma yibyo ntagikuba cyacitse kuko biteganyijwe ko Jonathan Ifunga Ifasso ari bukorake imyitozo na bagenzi ikurikira.

SRC: Kglnews

 

 

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *