Abantu hirya no hino ku isi baba baharanira gukora ibintu bitakozwe n’abandi ngo bashyireho uduhigo dutandukanye, gusa umusore wo muri Nigeria warimo urira ubutaruhuka agamije gushyiraho agahigo ko kumara umwanya munini arira kurusha abandi byarangiye ahumye.
Umugabo Tembe Ebere, yaje gutenguhwa n’ubuzima nyuma y’uko yari yihaye intego yo kurira nibura amasaha 100, gusa birangira atabigezeho kuko yahise ahuma, ibi bikaba byatuma kugenzura niba arimo kurira koko bigorana.
Aganira na BBC, Tembe yatangaje ko ibyo kuririra umuhigo wo kwandikwa muri Guinness World Records, abaye abishyize ku ruhande akabanza kwita ku buzima kuko umutwe wamuryaga cyane, amaso akaba yahumye kubera kumara igihe kinini arira.
Nyuma y’iminota 45, aririra agahigo yari yamaze kubyimba amaso gusa yatangaje ko atavuye ku izima ngo kuko niyamara gukira azashaka undi munsi akajurira, kugeza yesheje umuhigo we.
Yagiriwe inama yo guhindura tekinike y’imiririre
Abamugenzura bo mu itsinda rya Guinness World records, bamugiriye inama yo kujya yirinda kuboroga cyane mu gihe arira kuko ibyo byamunaniza vuba.
Kubera guhubira guca uduhigo dutandukanye tujyana n’ibihembo, Guinness World Records, yihanangirije abantu kwirinda gukora ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse ko umuntu wese ushaka gushyiraho agahigo agomba kubanza kubasaba uburenganzira bakamuha icyangombwa cyo gutangira.